Home » Posts tagged with » Rwanda marshland

Nyagatare: Abahinzi basabwe kubyaza inyungu ubuhinzi bwabo

\ \ \ \ \ \

Nyagatare: Abahinzi basabwe kubyaza inyungu ubuhinzi bwabo

Mu gihe bamwe mu bahinzi b’umuceri mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba icyanya cya 8 bishimira ko umusaruro uvamo ugera kuri benshi ugereranije n’ubworozi bwahakorerwaga mbere, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyagatare umunyamabnga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi kuri uyu wa 09 Ukwakira, 2014 yabashishikarije kubakira ku byo bakora bakabibyaza ibindi hagamijwe iterambere. […]

RUSIZI: Abahinzi bo mugishanga cya bugarama batangaza ko batagira uburenganzira mu kugurisha umuceri wabo

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \

RUSIZI: Abahinzi bo mugishanga cya bugarama batangaza ko batagira uburenganzira mu kugurisha umuceri wabo

Abahinga mu gishanga cya Bugarama bahawe imirima mu isaranganya ry’ubutaka, barashimira Leta y’ubumwe yabatekerejeho ikabaha aho guhinga. Ariko bagasanga icyabafasha kwihuta mu iterambere ari uko igiciro cy’umusaruro w’umuceri cyagenwa hakurikijwe imvune  n’imirimo baba bakoze mu gihe cy’ihinga.  Icyakora ubuyobozi bw’uyu murenge nabwo bwemeza ko igiciro cy’uyumuceri kiri hasi ariko ngo bikaba bidakabije cyane ugereranyije n’igihembwe […]

Ntende: Barishimira ibyo bamaze kugeraho

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Ntende: Barishimira ibyo bamaze kugeraho

Nyuma yo kwibumbira hamwe bagatangiza koperative y’abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya ntende, mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, kuri ubu abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende barishimira ibyo bamaze kwigezaho. Mubyo iyi Koperative imaze kugeraho, harimo kuba bariyubakiye inzu yo gukoreramo hamwe niyo guhunikamo imyaka yabo, ibikorwa binyuranye ndetse no kuba bariguriye imodoka zo mu […]

Huye: Abafite imirima mu gishanga ntibayihinge bazayamburwa

\ \ \ \ \ \ \

Huye: Abafite imirima mu gishanga ntibayihinge bazayamburwa

Abwira abaturage bo mu Murenge wa Maraba kuwa 26/10/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko kubera imvura itagwa neza abahinzi bakwiye kujya guhinga mu bishanga no mu mibande, kandi ngo utazahinga umurima ahafite uzahabwa abashoboye kuwuhinga. “Icyumweru tuzatangira kuwa mbere (tariki ya 28/10/2013 ndlr)  kizabe icyo guhinga mu bishanga no mu mibande, […]

\ \ \ \ \ \

IGISHANGA CYA RWEMPASHA CYAGENEWE GUHINGWAMO UMUCERI , kiri kuragirwamo

NYAGATARE: Kuba aborozi bo mu murenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare bakomeje kubura aho baragira amatungo yabo  bituma  Bajya Kuragira mu gishanga kiri gutunganywa ngo kizahingwemo umuceri n’ibigori. Umukozi ku murenge ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi avuga ko Ubuyobozi bugiye gukaza umurego mu gukumira ayo matungo, kandi aba borozi bakagirwa inama yo kugabanya amatungo kugirango hororwe make […]

Ruhuha : Abahinzi bo mugishanga cya Kizanye biyemeje kujya basaranganya amazi yo mu murima

\ \ \ \ \ \ \ \

Ruhuha : Abahinzi bo mugishanga cya Kizanye biyemeje kujya basaranganya amazi yo mu murima

Abahinga umuceri mu gishanga cya Kizanye kiri hagati y’imirenge ya Ruhuha na Ngeruka mu karere ka Bugesera baratangaza ko biyemeje kujya basaranganya amazi yo muri icyo gishanga kugirango buri muhinzi abone umusaruro, dore ko mbere byatezaga amakimbirane buri wese ashaka kuyikubira. Kizanye ni igishanga kitamaze igihe kirekire kibayeho, abagituriye bavuga ko mu mwaka wa 2001 […]

RUSIZI: rice production in Bugarama wetland to increase

\ \ \ \ \ \ \ \

RUSIZI: rice production in Bugarama wetland to increase

In a time when rice farmers in Bugarama wetlands are being asked to double the rice production from four (4) to Eight (8) tons per hectare, farmers still have hindrances to achieve this goal; the setbacks include lack of enough water for irrigation, scarcity of seeds and the delay to get fertilizers. Ms. Jeanine Nuwumuremyi […]

\ \ \ \ \ \ \ \ \

RUSIZI: BARASABWA KONGERA UMUSARURO W’UMUCERI

Mu gihe abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama ho mu Karere ka Rusizi basabwa kongera umusaruro w’umuceri ukava kuri toni 4 ukagera kuri toni 8 kuri hegitari,  abahinzi bavuga ko hakiri imbogamizi bagihura nazo zirimo amazi make yo kuhira umuceri, imbuto zishaje ndetse n’ifumbire itinda kubageraho. Kuri izi mbogamizi umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere […]

Abahinzi bahawe imirima mu gishanga cya Rurambi baravuga ko nta bushobozi bafite bwo kuyitunganya

\ \ \ \ \ \ \

Abahinzi bahawe imirima mu gishanga cya Rurambi baravuga ko nta bushobozi bafite bwo kuyitunganya

Bamwe mu baturage bahawe imirima yo guhingamo mu gishanga cya Rurambi gihuruweho n’imirenge ya Juru na Mwogo yo mu karere ka Bugesera ndetse n’umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro baratangaza ko nta bushobozi bafite bwo gutunganya imirima bahawe. Abo baturage bavuga ko bahuye n’imbogamizi y’amafaranga kuko bari bisunze banki none zikaba zarayabimye kandi arizo […]

Rwanda : Abatagiraga aho bahinga nibo barimo guherwaho bahabwa imirima mu gishanga cya Rurambi

\ \ \ \ \

Rwanda : Abatagiraga aho bahinga nibo barimo guherwaho bahabwa imirima mu gishanga cya Rurambi

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza ko burimo gutanga imirima mu gishanga cya Rurambi bahereye ku bantu batagiraga aho bahinga. Abaturage bahabwa imirima ni ababa badafite aho bahinga, abo batoranwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse babifashijwemo n’abaturage kuko aribo babazi neza nk’uko byemezwa na Nkinzingabo Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera. Ati “ aba […]

Page 1 of 212