Home » Posts tagged with » Rwanda Musanze

Musanze – ibishyimbo bikungahaye ku butare bije guteza imbere imirire

\ \ \ \ \ \ \

Musanze – ibishyimbo bikungahaye ku butare bije guteza imbere imirire

Abahinzi bo mu murenge wa Rwaza akarere ka Musanze, baravuga ko ibishyimbo bikungahaye k’ubutare (fer) bije kuzamura urwego rw’imirire mungo zabo, kuko batangiye kubyihingira kandi bikaba bizwiho gukungahara kuri uriya munyu ufitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu. Ibi bishyimbo ngo bigira uruhare mu kugarurira ubuzima abana barwaye bwaki ndetse no mu kugira ubuzima bwiza k’umugore utwite, [...]

Musanze – abahinzi barasabwa kongera umusaruro w’ingano kuko zikenewe ku isoko

\ \ \ \ \ \

Musanze – abahinzi barasabwa kongera umusaruro w’ingano kuko zikenewe ku isoko

Abahinzi b’ingabo bo mu karere ka Musanze barasabwa kongera umusaruro w’ingano bahinga kuko zabonewe isoko kandi izo bari guhinga zikaba zidashobora guhaza iryo soko. Ubwo umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Emmanuel Hategeka, yagiranaga inama n’aba bahinzi, yabibukije ko sosiyete yo muri Tanzaniya yitwa AZAM ikorera no mu Rwanda ikaba izakenera ingano zitahazwa n’umusaruro babona [...]

Rwanda : Ivuriro ry’amatungo rya ISAE rirasabwa gufungura amashami mu turere dutandukanye

\ \ \ \ \

Rwanda : Ivuriro ry’amatungo rya ISAE rirasabwa gufungura amashami mu turere dutandukanye

Ivuriro ry’amatungo ry’Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo, ngo rikwiye kugira amashami mu turere dutandukanye, kugirango serivisi batanga zibashe kurushaho kwegera abazikenera. Iri vuriro rivura amatungo yo mu turere dutandukanye two mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyane cyane Musanze, Nyabihu na Rubavu, ngo ribasha kuvura indwara zikunze gufata inka nk’ifumbi y’amabere, kubyaza inka ibazwe n’ibindi. Ubwo [...]

\ \ \ \ \

Rwanda : Abatuye Muko bahangayikishijwe no kutabona imbuto z’insina zihagije

Abatuye umurenge wa Muko mu karere ka Musanze, baravuga ko bafite impungenge bitewe n’uko imirimo yo gutubura imbuto z’insina itari kwihuta, ku kigero kimwe n’uko bakenera izi mbuto, ngo Muko yongere ihinduke igicumbi cy’insina muri Musanze. Aba baturage bakaba bavuze ibi kuri uyu wa kabiri tariki 15/01/2013, nyuma y’uko uyu murenge wari uzwiho kugira insina [...]

\ \ \ \ \ \ \

Rwanda : Abahinzi bo muri Musanze baravugwaho kudakoresha ifumbire uko bikwiye

Abahinzi bo mu karere ka Musanze barasabwa kongera uburyo bakoresha ifumbire, kuko iyo ufite imbuto nziza, ugakoresha ifumbire ubona umusaruro mwiza kandi mwinshi. Ibi bikaba byagarutsweho n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu ntara y’Amajyaruguru, bwavuze ko abahinzi bo muri Musanze bakwiye kumenya ko n’ubwo akarere kabo gafite ubutaka bwiza, bakwiye no kubufumbira ngo burusheho [...]

Rwanda : “Abahinzi nibishyire hamwe kuko amasoko arahari” RAB Amajyaruguru

\ \ \ \ \ \

Rwanda : “Abahinzi nibishyire hamwe kuko amasoko arahari” RAB Amajyaruguru

Abahinzi bo mu karere ka Musanze bakomeje gukangurirwa kwishyira hamwe kugirango abaguzi babashe kugera ku musaruro wabo byoroshye, bityo ikibazo cy’ibura ry’abaguzi kibe kirakemutse. Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 10/03/2013, ubwo abagoronome b’imirenge n’abashinzwe iterambere mu tugari tugize akarere ka Musanze baganirizwaga ku bijyanye no kureba uko igihembwe cy’ihinga 2013 A [...]

\ \ \ \ \

Rwanda | Musanze: Mu nkengero z’ibirunga ihindagurika ry’ibihe rituma batacyeza neza

Ubwo twasuraga Agace kamenyerewe ku izina rya Kinigi  mu murenge wa Nyange, akagari ka Kabeza ho mu murenge wa Nyange twasanze abaturage baho basigaye bitabira ubworozi kurusha ubuhinzi kandi nyamara bisanzwe bizwi ko ubutaka bwegereye ibirunga bwera cyane. Maze kurenga ingo eshatu zikurikiranye hose nsanze boroye inka, nagize amatsiko yo kumenya impamvu bose bitabiriye ubworozi, [...]

Rwanda | Muhanga: Ibiciro bihanitse by’ibirayi biteye impungenge abanyamuhanga

\ \ \ \

Rwanda | Muhanga: Ibiciro bihanitse by’ibirayi biteye impungenge abanyamuhanga

Abatuye akarere ka Muhanga cyane abo mu mu murenge wa Nyamabuye uherereyemo umujyi wa Muhanga, bakomeje kwinubira no guhangayikishwa n’ihenda ry’ibirayi kuko ngo byazamuye ibiciro ku buryo bukabije. Bamwe mu batuye aka karere, baba abaguzi n’abacuruzi bavuga ko ibirayi ari kimwe mu bihingwa bitunze abaturage benshi kurusha ibindi, bityo guhenda kwabyo hari ababibona nk’igihe cy’inzara [...]

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Rwanda | Guhuriza hamwe amabanki n’abahinzi ni ingira kamaro-Abahinzi

Bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda baratangaza ko kubahuza n’amabanki ndetse n’ibindi bigo by’imari maze bakungurana ibitekerezo ari ingirakamaro kuko bungukiramo byinshi. Mu imurika rya serivisi z’imari zigenewe ubuhinzi ryatangiye mu karere ka Musanze kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 22/02/2012, ryitabiriwe n’amabanki atandukanye akorera mu Rwanda, ibigo by’imari iciriritse ndetse n’abandi bakora ibijyanye [...]