Home » Posts tagged with » Rwanda RAB

Ngoma: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga  ry’ibigori  kuri  hegitari 140

\ \ \ \ \ \

Ngoma: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga ry’ibigori kuri hegitari 140

  Igihembwe cya kabili cy’ihinga (season B) cyatangirijwe mu murenge wa Jarama  ho mu karere ka Ngoma mu murima w’ibigori bizahingwaho kuri hegitari 140 . Muri uku gutangiza igihembwe cy’ihinga abahinzi basabwe kujya bahingira ku gihe  kuko aribyo bitanga umusaruro mwiza kandi ukenewe ku isoko. Abahinzi uretse guhingira ku gihe banasabwe  kurushaho kubahiriza amabwiriza bahabwa [...]

Gakenke: Intambwe yatewe mu buhinzi irashimwa ariko hari n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga

\ \ \ \ \ \ \ \

Gakenke: Intambwe yatewe mu buhinzi irashimwa ariko hari n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga

Kuri  uyu wa kabiri tariki 14/01/2014, abahagarariye amakoperative, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gakenke  n’abayobozi batandukanye  bateraniye mu nzu mberabyombi y’akarere  basuzuma ibibazo bikigaragara mu buhinzi. Muri iyo nama, abayobozi b’Ikigo gishinzwe  guteza imbere ubuhinzi  n’ubworozi (RAB) n’ab’intara bashimye imbaraga zashyizwe mu guhuza   ubutaka cyane cyane ku gihingwa cy’ibigori  no gukoresha ifumbire mvaruganda mu [...]

Gatsibo: Barishimira umusaruro w’ibigori bagiye kubona

\ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Barishimira umusaruro w’ibigori bagiye kubona

Mu gihe Akarere ka Gatsibo katangije ukwezi kwahariwe ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu wa 8 Gashyantare 2014, bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Mirenge igize aka Karere, baratangaza ko biteguye kubona umusaruro w’ibigori uhagije. Ngo uburyo byitaweho biri mu mirima bifumbirwa n’ukuntu ikirere kitabatengushye ugereranyije n’ibindi bihembwe by’ihinga bitanga icyizere ko bizatanga umusaruro w’ibigori ufatika igihe [...]

Gatsibo: Abahinzi b’ibigori bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa

\ \ \ \ \ \ \ \

Gatsibo: Abahinzi b’ibigori bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa

Abahinzi b’ibigori bo mu Mirenge ya Gatsibo, Rugarama, Remera ndetse na Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bugarijwe n’icyorezo cya nkongwa, bakaba babona ko iki cyorezo kiramutse gikomeje byabatera igihombo gikomeye. Aba bahinzi baratabaza ubuyobozi bw’aka Karere ko bwabafasha mu kurwanya udukoko dutera iki cyorezo tuzwi ku izina rya “nkongwa”, tukaba twibasiye imyaka yabo, [...]

GISAGARA: Ivuriro ry’ibihingwa ryahazanywe rizatuma umusaruro wiyongera

\ \ \ \ \ \ \ \ \

GISAGARA: Ivuriro ry’ibihingwa ryahazanywe rizatuma umusaruro wiyongera

Mu rwego rwo gukomeza gufasha akarere ka Gisagara kugira umusaruro mwiza mu byo bahinga, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi cyahatangije ivuriro ry’ibihingwa ku itariki 25/10/2013, aho abaturage babibonamo igisubizo ku ndwara zijya zifata ibihingwa zikababuza kweza. Mukabaziga Ana Mariya umuturage ukora umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Gisagara, avuga ko indwara mu myaka zikunda kugaragaramo, akenshi bagashakisha [...]

Ubuhinzi buvuguruye bw’urutoli bwongereye umusaruro

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Ubuhinzi buvuguruye bw’urutoli bwongereye umusaruro

Nyuma y’aho hashyiriweho amashuri y’abahinzi mu murima mu Rwanda , abayagannye bakora ubuhinzi bw’urutoki mu ntara y’amajyepfo bavuga ko byabongereye umusaruro. Umukecuru Sezariya twasanze mu murima we uherereye mu kagari ka Karama, mu murenge wa ruhashya ho mu karere ka huye avuga ko hari ubuhinzi bushya bw’urutoki akora, butandukanye n’ubwa mbere yita ko ari gakondo. [...]

Buri muhinzi arakangurirwa gukoresha amafumbire n’izindi nyongeramusaruro kugira ngo umusaruro ukenewe ugerweho

\ \ \ \ \ \ \ \

Buri muhinzi arakangurirwa gukoresha amafumbire n’izindi nyongeramusaruro kugira ngo umusaruro ukenewe ugerweho

Kugira ngo umuhinzi azabashe kubona umusaruro mwiza,bityo yihaze mu biribwa asagurire n’amasoko, buri muhinzi arakangurirwa gukoresha amafumbire yaba imborera na mvaruganda ndetse n’zindi  nyongeramusaruro zikenewe. Ibi bikaba bigarukwaho na Dr Murekezi Charles, umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’amafumbire muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Murekezi avuga ko,gukoresha amafumbire neza kandi uko bigomba ndetse n’izindi nyongeramusaruro,ari imwe mu ntambwe [...]

Ngororero: Bizihije umunsi w’Ibiribwa bagaburirira abafite intege nke

\ \ \ \ \ \ \ \ \ \

Ngororero: Bizihije umunsi w’Ibiribwa bagaburirira abafite intege nke

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’ibiribwa wabereye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ku rwego rw’Igihugu, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Agnes Karibata hamwe na Oda Gasinzigwa w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bifatanyije n’abafatanyabikorwa b’izo minisiteri hamwe n’abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngororero mu kugaburira abantu bari mucyiciro cy’abafite intege nkeya. Abaturage hamwe n’abayobozi batandukanye kandi banakoze umuganda [...]

Nyamagabe: Ngo nta muturage uzarara ihinga.

\ \ \ \ \ \

Nyamagabe: Ngo nta muturage uzarara ihinga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abaturage bako baratangaza ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2013-2014 A igeze ahashimishije ku buryo nta muturage uzarara ihinga. Ubuyobozi n’abaturage bahuriza ku kuvuga ko ubuso bunini buzahingwaho bwamaze gutegurwa ndetse hamwe na hamwe bakaba baranateye, abenshi mu bahabwa ifumbire muri nkunganire bakaba baramaze gufotoza ibyangombwa byabo ngo bayihabwe hakaba nabamaze [...]

Nyabihu: Ku nkunga ya RAB inka 11 ziyongereye ku zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka

\ \ \ \ \ \ \ \ \

Nyabihu: Ku nkunga ya RAB inka 11 ziyongereye ku zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2013, inka 11 zifite agaciro ka miliyoni 5 n’ibihumbi 500 zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB . Izi nka zikaba zarahawe abatishoboye kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene bityo bazarusheho kugira ubuzima bwiza buzira indwara [...]

Page 1 of 7123Next ›Last »